ICYUMWERU CY’URUBYIRUKO MURI KIGALI PRESBYTERY
Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ryarwo no mu ry’Itorero ,EPR Kigali Presbytery yateguye icyumweru kihariye kigenewe urubyiruko cyatangiye ku itariki ya 22/05/2022 kugeza ku ya 29/05/2022.
Icyo cyumweru kibanze ku bikorwa bikurikira:
I.Gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa biteza imbere Itorero
-Amahugurwa ku buzima bw’imyororokere;
-kwitabira ku bushake imirimo yo kubaka insengero n’izindi nyubako;
Ubusitani bw’urusengero rwa Paruwase Muvumu bwatunganyijwe n’urubyiruko
II.Gukangurira urubyiruko ku bijyanye no kwihangira imirimo
- Gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda zinyuranye zashyizweho n’itorero zo kwiteza imbere;
-Gukangurira urubyiruko kwitabira ibigo byigisha imyuga ngo babashe kubona ibyo bakora;
-Guha urubyiruko amatungo magufi ngo babashe kwiteza imbere.
Paruwase ya Byumba yoroje ingurube urubyiruko
III.Gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gufasha abakene
-Kubakira abatagira aho kuba;
-Gukoresha amaboko bakorera abatishoboye.
Urubyiruko rwiga muri EPR Nyamirama TVET school bari kubaka amazu y’abatishoboye