kigali.presbytery@epr.rw
hamagara (+250)780651969




UBUFATANYE HAGATI YA KIGALI PRESBYTERY NA COMPASSION INTERANATIONAL

Ubufatanye hagati ya Kigali Presbytery na compassion international bushingiye ku masezerano itorero ryagiranye nayo.
Ubwo bufatanye bushingiye ku kugobotora umwana mu ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu hagamijwe ku muremamo umukirisito ukuze.
Imbonerahamwe ikurikira ,igaragaza imishinga yose y’Itorero iterwa inkunga na compassion interanational iherereye muri Kigali Presbytery ,Imibare y’abana ifasha ndetse naho ikorera ibikorwa.

\
Ibikorwa by’iyi mishanga byibanda cyane cyane muri izi nzego zikurikira:

1.Ivugabutumwa (Gutegura ibiterane by’abana n’ababyeyi ndetse no kubigisha ijambo ry’Imana)
2.Uburezi(Amafaranga y’ishuri,Impuzankano,ibikoresho by’ishuri, etc)
3.Iterambere( Ubuhinzi,Ubukorikori, Amacumbi, Kubitsa no kugurizanya, etc)
4.Ubuzima(Ubwisungane mu kwivuza, isuku etc)

Abana bo mu mushinga wa Nyamirama n’uwa Rutonde bahawe impuzankano ku bufatanye na compassion international

Imiryango yubakiwe aho kuba muri Paruwase ya Nyamirama na Rwahi

Imiryango yahawe ibyo kurya muri Paruwase ya Ngeruka na Gikondo mu gihe cya guma mu rugo

Amatungo magufi yahawe abatishoboye muri Paruwase Rwahi

Ubukorikori muri Paruwase ya Rugarama na Rutonde

Nyuma yo kwigishwa imyuga muri Paruwase ya Rwahi ,ababyeyi bahize abandi bahawe imashini zizabafasha kwiteza imbere

Contact

Our Address

30 KG 674 St, GASABO,GISOZI
Kigali, Rwanda

Email Us

kigali.presbytery@epr.rw

Call Us

(+250)780651969