Kuwa 29/08/2025, mu kigo Isano hateraniye inama y‘uburezi ya Kigali Presbytery iyobowe n‘umuyobozi wayo Madamu UWIMANA Jeanne ,maze ifata ibyemezo bitandukanye bijyanye no guteza imbere uburezi mu bigo by‘itorero biherereye muri Kigali Presbytery
KWIZIHIZA ICYUMWERU CYAHARIWE UBUREZI MURI KIGALI PRESBYTERY/EPR: KUVA 19-26 UKWAKIRA 2025
IRIBURIRO
Icyumweru cyahariwe uburezi muri Kigali Presbytery ni icyumweru ngarukamwaka kigamije gufasha abana, abarezi n’ababyeyi kurushaho gusobanukirwa n‘agaciro ntagereranywa k’uburezi n’uruhare buri wese agomba kubugiramo:
- Uburezi ni isoko y’ubumenyi, ubushobozi n’ubwenge;
- Uburezi butanga ubuzima, ikinyabupfura;
- Uburezi butanga ibisubizo by’ibibazo biriho;
- Uburezi ni urufunguzo rw’iterambere mu by’ubukungu n’imibereho myiza;
- Uburezi nibwo bugira umuntu uwo agomba kuba we;
Nta burezi nta buzima, nta kubaho, nta ejo hazaza.
Muri 2025, icyumweru cyahariwe uburezi kizizihijwe kuva tariki ya 20-26/10/2025. Kiyoborwa n’ insanganyamatsiko igira iti: “Umunyeshuri mwiza” (Luka 2:52).
AMAKURU Y’IBANZE YASHINGIWEHO MU GUSOBANURA INSANGANYAMATSIKO
Yesu ni urugero rw’umunyeshuri mwiza, umunyeshuri ushimwa n’Imana n’abantu. Ibyo bikeshwa:
1) Ababyeyi beza bamushyize mu ishuri, bamujyanaga ku ishuri ku munsi wose wo kwiga;
2) Ishuri ryiza yizemo, ishuri ry’idini (ishuri ry’Itorero ryo mu gihe cya none), ishuri ritanga ubumenyi n’indangagaciro icyarimwe;
3) Abarezi, abigisha b’abahanga kandi bakunze abana, babakira , babigisha neza, babatega amatwi, babaha umwanya uhagije;
4) Ubushake bwa Yesu bwo kwiga, gukurikira, kubaza ibibazo ndetse n’ubwenge ibyo byamugejejeho;
5) Indangagaciro za Yesu zirimo gukunda kwiga, gukurikira mu ishuri, gusobanuza ibyo adasobanukiwe, ndetse no kumvira ababyeyi be.
Ibyo byose nibyo byagejeje Yesu ku kuba umunyeshuri mwiza, umunyeshuri w’umuhanga, w’umunyabwenge, ufite ubuhamya bwiza, ushimwa n’Imana ndetse n’abantu (Luka 2:52). Yesu ni icyitegererezo cy’abatuye isi, ni umwami, ni umukiza. Ni uwo kwigirwaho, ni uwo kugirwa “role model” na buri wese.
BIMWE MU BIKORWA BYAKOZWE NA KIGALI PRESBYTERY MU CYUMWERU CY‘UBUREZI
Mu cyumweru cy‘uburezi ,ibikorwa binyuranye bikurikira byakozwe na za paruwase n‘ibigo by‘amashuri:
-Gutangiza icyumweru cy’uburezi, gusobanura insanganyamatsiko no gutangaza ibikorwa bizaranga icyumweru
- Kuganiriza abana n‘abarezi ku ndangagaciro z’umunyeshuri wiga mu Kigo cy’ishuri cya EPR Hifashishijwe inyandiko zateguwe na Rev Dr Olivier)
- Guha abana makuru ku ihohoterwa rishobora gukorerwa umunyeshuri n’uburyo bwo kurikumira
-Inyigisho ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ,kudaheranwa n’ubujiji, gutsindwa ,kwimakaza umuco w’ubufatanye no kuzamurana hagati y’abanyeshuri)
- Hatanzwe Ubutumwa bunyujijwe mu mikino, imyidagaduro n’ibiganiro (herekanwa impano z’abana, guhemba abana bahiga abandi, gukora ibikorwa bifasha Kominote ikikije ishuri, umupira w’amaguru hagati y’ibigo bituranye, ect)
-Kubwiriza ku nsanganyamatsiko mu materaniro no gukangurira ababyeyi kongera uruhare rwabo mu myigire y’abana,Gufasha abana badafite ibikoresho by’ishuri