kigali.presbytery@epr.rw
hamagara (+250)780651969




UBUFATANYE HAGATI YA EPR KIGALI PRESBYTERY NA MOERS REGION

Ubufatanye hagati ya EPR Kigali Presbytery na Moeurs Region watangiye muri 1985. Uyu mubano ufasha bombi mu kuzuriza hamwe inshingano z’itorero mu bikorwa bikurikira:

•Ubufatanye mu gusenga
•Guhererekanya amakuru n’ubunararibonye
•Gusurana byibuze inshuro 1 mu myaka 2
•Gutera inkunga imishinga

Kuri ubu, umusaruro watanzwe n’ubufatanye hagati ya EPR Kigali Presbytery na Moeurs Region ni uyu ukurikira:

1.Umubare w’ibikorwa-remezo bya EPR muri Kigali Presbytery biri kwiyongera,

2.Amwe mu masengero y’ivugabutumwa yamaze kubakwa.


Urusengero rufatanye n’ibiro ku Gisozi rwubatswe ku bufatanye bwa EPR Kigali Presbytery na Moeurs Region

3.Guteza imbere uburezi

EPR Kigali Presbytery hamwe na Moers Region bubatse ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza, cyane cyane mu byaro mu rwego rwo guteza imbere uburezi muri rusange.

Ishuri ribanza rya EPR Rebero (Umurenge wa Kinihira –Akarere kaRulindo) ryubatswe na EPR Kigali Presbytery ku bufatanye na Moers Region

4.Hateguwe inzinduko zo gusurana

Intumwa za EPR Kigali Presbytery mu ruzinduko muri Moeurs Region kuva ku itariki ya 2 Kamena 2022 kugeza ku itariki ya 14 /2022

Contact

Our Address

30 KG 674 St, GASABO,GISOZI
Kigali, Rwanda

Email Us

kigali.presbytery@epr.rw

Call Us

(+250)780651969